Umuti uhashya kokerwa n'urusenda

Umuti uhashya kokerwa n'urusenda

 May 15, 2023 - 05:25

Urusenda ruzwi nk’indyoshyandyo ikundwa na benshi ariko nanone bakabangamirwa no kokerwa baterwa n’ubukana bwarwo.

Hari abakunda akaburushete (Brochette) maze bagahamya ko kanurira iyo gasize agasenda. Abenshi iyo kabaryaryase bihutira gufata amazi kugira ngo bazimye ukokerwa.

Ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu by'ubuzima bemeza ko ari ingenzi gufata ikirahure cy'amata iyo wokerewe n'urusenda kurusha kufata amazi cyangwa inzoga.

Abantu benshi bemeza ko imbuto z'urusenda ari zo ziryana cyane, nyamara si ko biri ahubwo igihu gitwikiriye izo mbuto nicyo gikaze.

Urusenda n’ibisa na rwo bigira ikinyabutabire cyitwa capsaïcine ari na cyo gituma uduce tw’ururimi dushinzwe kumva ubushyuhe dukanguka cyane bigatera kokerwa ku rurimi no mu kanwa.

Hari amako menshi atandukanye y’insenda ndetse buri bwoko bw’urusenda bugira ubukana bwa capsaïcine bwihariye bityo uko ubukana bwa capsaïcine bwiyongera ni na ko ubukana bw’urusenda bwiyongera.

Ubwo bukana babupimisha igipimo cya Scovile (agakoresho gapima ubukana bw’urusenda)

Ubusanzwe, échelle ya Scoville idufasha kumenya ubukana bw’urusenda ariko abantu ntibumva ubukana bw’urusenda rumwe ku kigero kimwe.

Impamvu ni uko umuntu umenyere kurya urusenda, urugero yumva ruhagije iyo uruhaye undi utamenyereye kurya urusenda yumva ari igisoryo ( Rutwika).

Si byiza kunywa amazi ngo uragabanya kokerwa kuko ahubwo bikwirakwiza kokerwa n’ahandi, kuko amazi atabasha kwinjira muri capsaïcine.

Iyi capsaïcine iri mu byo bita 'liposoluble' bivuze ko iyengeshwa na Lipide aho kuba amazi. Dukoresheje imvugo za gihanga capsaïcine ni hydrophobe( Ntishobora kuyengera mu mazi)

Ikintu rero gishobora kugabanya ubukana bwa capsaïcine ni caséine; Kuko iki kinyabutabire cya caséine gihungura capsaïcine ku rurimi no ku munwa.

Icyo iki kinyabutabire tugisanga mu bikomoka ku mata ari na yo mpamvu kunywa amata byagufasha gukira vuba.