Umuhanzi Willy Shan yasohoye indirimbo nshya yise “Gerageza”

Umuhanzi Willy Shan yasohoye indirimbo nshya yise “Gerageza”

 Aug 19, 2025 - 09:54

Umuhanzi w’Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Willy Shan, akomeje kuzamuka mu muziki nyarwanda no hanze yarwo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Gerageza”, ikomeje gukundwa no gukora ku mitima ya benshi.

Avuga ku cyamuteye gukora iyi ndirimbo, Willy Shan yasobanuye ko yaturutse ku bintu bikunze kugaragara mu rukundo, aho rimwe na rimwe hari abagerageza kubangamira urukundo rw’abantu bababwira ko abakunzi babo bababeshya ndetse nta cyo bazabamarira. 

Mu ndirimbo ye, harimo ubutumwa bwo gukomeza umukunzi we, amwibutsa amasezerano n’ibihe byiza bagiranye, amubwira ko ibyiza biri imbere.

Ku bijyanye no kuba yarahinduye YouTube channel, Willy Shan yavuze ko byamutunguye nyuma y’ibibazo byabayeho kuri channel ye ya mbere ubwo yasohoraga indirimbo “Pause”. Ibyo byatumye afungura indi channel nshya yise “Willy Shan Official”, ari nayo yashyizeho indirimbo ze zose, zirimo na “Gerageza”.

Uyu muhanzi yanavuze ko atigeze atinda gusohora indirimbo nshya ku bushake bwe, ahubwo byatewe n’ingorane zasanzwe mu buzima bwa muntu. 

Yagize ati:“Iyo umuntu agitangira, ahura n'imbogamizi nyinshi. Nagomba kubanza gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe kugira ngo nzagaruke nta bindi bindangaza.”

Willy Shan yasoje ashimira abafana be ku rukundo bamugaragariza, abasaba gukomeza kumushyigikira no gusangiza abandi ibihangano bye. Yanababwiye ko nyuma ya “Gerageza” hari indi ndirimbo iri ku rwego rwo hejuru azashyira hanze vuba.

Abakunzi b’umuziki bashaka kumenya byinshi ku bihangano bye bashobora kubisanga kuri YouTube channel ye “Willy Shan Official”, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram aho yitwa willyshanraval.

Willy Shan yashyize hanze indirimbo nshya yise "Gerageza"

Willy Shan yijeje abakunzi be kutabicisha irungu