Mu birori bye, byose byari biteguwe nk’ubukwe busanzwe: yari yambaye ikanzu y’umweru, afite abamwambariye, abashyitsi bagera n’abatumirwa bagera kuri 70.
Nubwo ibyo birori bitari bifite agaciro mu mategeko, byari ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza kwigenga no kwiyubaha.
Ibi bibaye nyuma y’igihe, Mesi yari yarivugiye ko naramuka ageze ku myaka 40 atarabona uwo bakundana by’ukuri, aziyambika impeta ubwe.
Iki gikorwa cyakiriwe mu buryo butandukanye: hari abacyishimiye nk’ikimenyetso cyo kwikunda, abandi bakabifata nk’ibyarenze urugero, ariko Mesi ntiyigeze abiha agaciro, kuko we yagize ati: “Nta kintu na kimwe gishobora kumbuza kwishimira uyu munsi udasanzwe kuri njye”.
Yakomeje avuga ko gutegura ubukwe nk’ubwo bisaba amafaranga, ubufasha bw’abantu ndetse no kuba wifitemo ubusazi.
Yahisemo gukora ubukwe butagira umugabo

