Umubyeyi wa Jose Chameleone agiye kwicukurira imva

Umubyeyi wa Jose Chameleone agiye kwicukurira imva

 Mar 19, 2024 - 13:04

Gerald Mayanja umubyeyi w'ibyamamare mu muziki wa Uganda nka Jose Chameleone na Pallaso, yahishuye ko agiye gutangira kwicukurira imva azashyingurwamo umunsi azaba yitabye Imana.

Gerald Mayanja wabyabaye ibyamamare mu muziki wa Uganda barimo Jose Chameleone, Pallaso na Weasel Manizo, yatangaje ko kuri ubu adafite ubwoba bw'urupfu, bityo ko agiye gutangira kwicukurira imva azashyingurwamo umunsi azaba yitabye Imana.

Mu kiganiro uyu mubyeyi wa w'imyaka 70 y'amavuko yagiranye na Galaxy TV, yahamije ko mu minsi mike, azaba yarangije gucukura imva azaruhukiramo igihe azaba yapfuye. Impamvu Mayanja avuga ko aziyicukurira, ngo ni uko adashaka kuzarushya abantu bazajya gucukura umunsi azaba yapfuye.

Gerald Mayanja yahishuye ko agiye kwicukurira imva 

Ni mu gihe yakomeje abwira iriya Televisiyo ko adafite ubwoba bw'urupfu, ngo kubera ko yageze ku ntego ze zose mu myaka yose amaze ku Isi.

Mu magambo ye ati "Nzicukurira imva kugera yuzuye. Nakuye iki gitekerezo ku nshuti yange ya kera yitabye Imana. Yicukuriye imva ayishyingurwamo, nange bimpa igitekerezo. Nshimira Imana kubyo nagezeho, kandi nta bwoba mfite bwo kuzapfa."

Umuhanzi Jose Chameleone