Umu Dj yapfiriye muri studio za radio

Umu Dj yapfiriye muri studio za radio

 Jan 21, 2022 - 03:41

Muri Kenya, umu DJ Lithium yiyahuriye muri studio za Capital Fm yakoragaho.

Uwo abenshi bitagenda Dj Alex, ubusanzwe yitwa Alex Nderi akaba yaramamaye ku izina rya DJ Lithium mu kuvanga imiziki. Nyakwigendera yakoraga kuri Capital FM akaba yashizemo umwuka mu ijoro ryashize nyuma yo kwiyahura anyweye uburozi. Amakuru aravuga ko mbere yo gufata umwanzuro wo kwiyahura yabanje agakuraho imbuga nkoranyambaga ze zose.

Uburozi yanyweye bwatangiye kumugaragura ari muri studio za Capital FM, aho yari asanzwe akora. Mu iperereza ryakozwe na polisi yemeje ko basanze yanyweye uburozi  kuri radio nyuma yaho yajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Nairobi hospital ari naho yaguye mu ijoro ryashize.

Umuyobozi wa polisi Muturi Mbogo yasobanuye uko bamenye aya makuru, ati" Twumvise ko yanywereye mu biro bye [kuri Radio]". Amakuru yo kwiyahura kwe polisi yayamenyeshejwe n’ibitaro nyuma yo kumupima bagasanga yanyoye uburozi, hanyuma ihita itangira iperereza. Abo mu muryango we ngo nta bintu byinshi bifuje kuvuga kuri uru rupfu rwe rwababaje benshi.

Dj Alex yitabye yiyambuye ubuzima ku mpamvu zitaramenyekana (Net photoes)