Colonel Ivan Voronych w’imyaka 50, yarashwe amasasu atanu mu murwa mukuru Kyiv mu minsi itatu ishize hakoreshejwe imbunda nto ikoranye ikoranabuhanga ryo kudasohora amajwi bikabije.
Nyuma y’ubwicanyi, abo bicanyi bagerageje kwihisha bikomeye ndetse no guhisha ibimenyetso ariko SBU n’igipolisi cy’igihugu bakomeje kubashakisha kugeza ubwo basanzwe bakiri mu murwa mukuru Kyiv.
Mu kubageraho, aba bicanyi bashatse kurwanya inzego z'umutekano bararaswa bitaba Imana.
Mu byatangajwe ni uko mu bicanyi harimo umugore w'imyaka 34 y'amavuko witwa Narmin Guliyeva, gusa umugabo bari kumwe ntabwo higeze hatangazwa imyirondoro ye.
Colonel Voronych wishwe yari umwe mu bayobozi bakomeye mu gace k’ibikorwa bidasanzwe ka SBU, aho yari ayoboye igice gikora ibikorwa bihishe bya Ukraine.
Colonel Ivan Voronych wishwe n'abakekwa ko bavuye mu gihugu cy'Uburusiya
Intambara hagati y'Uburusiya na Ukraine irarimbanyije
