Ukraine yakiriye indege za f-16 ? Amakuru agezweho ku munsi wa 888

Ukraine yakiriye indege za f-16 ? Amakuru agezweho ku munsi wa 888

 Aug 1, 2024 - 09:57

Mu bitangazamakuru byo mu burengerazuba bw'Isi bivuga ku ntambara ya Ukraine, baremeza ko Ukraine yashyikiriye indege za f-16, nyamara ku ruhande rwa Ukraine bashyize abantu mu rujijo. Dore inkuru nyamukuru ku mirongo y'imbere ku rugamba.

Unyujije amaso mu binyamakuru byandika ku ntambara ya Ukraine n'u Burusiya byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw'Isi bibogamiye kuri Ukraine, usanga inkuru ziri kuvuga ko indege za f-16 zamaze kugera muri Ukraine magingo aya.

Icyo ibinyamakuru byose biri kwandika iyi nkuru bihurizaho, ni ubutumwa bwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga muri Lithuania kuri uyu wa Gatatu wagize kuri X agashimangira ko Ukraine yakiriye izo ndege.

Nyamara rero, kuri uyu wa Kane umujyanama muri Perezidanse ya Ukraine Mikhaylo Podolyak yabajijwe iby'izi ndege, yanga kubyemera cyangwa ngo abihakane, avuga ko kutagira icyo abivugaho ari byo byiza.

Indege za f-16 zaba zageze ku butaka bwa Ukraine 

Guhera mu 2023, Ukraine yakomeje gutakamba isaba ko yahabwa izi ndege kugira ngo ibone uko ihangana n'u Burusiya, dore ko magingo aya u Burusiya ari bwo bwidedembya mu kirere cya Ukraine.

Icyakora, u Burusiya nabwo butangaza ko izi ndege nubwo Ukraine ari zo yiringiye, nta kintu kidasanzwe zizakora ku mirongo y'urugamba, kuko ngo zose bazazirasira kuzimara.

Ibihugu bya Denmark, USA, Ububiligi, Norway n'ibindi byo muri OTAN, byemereye Ukraine izo ndege zigera kuri 60, nubwo Ukraine ivuga ko ishaka 130 kugira ngo ibashe kwihagararaho.

Magingo aya intambara igeze ku munsi wa 888, aho ku mirongo y'urugamba u Burusiya bukomeje gutera intambwe mu bice bya Kharkiv, Donesky no mu bindi bice bitandukany.