Mu kiganiro yagiranye na Erin Lim Rhodes mu Live From E! Stream ku wa 29 Mutarama 2026, Alex Warren yatangaje ko Ed Sheeran ashobora kuba yararambiwe kubona email ze nyinshi.
Uyu muhanzi w’imyaka 25 y'amavuko, uzwi cyane mu ndirimbo nka “Ordinary” n'izindi, yavuze ko yandikiraga Ed Sheeran buri uko hari akantu kamubayeho.
Yakomeje avuga ko email ya nyuma yandikiye Ed Sheeran yari irimo gusaba imbabazi no kwiyemeza kugabanya uko amwandikira, ariko na yo ntiyasubijwe.
Ati "'Naramwandikiye nti ‘Mbabarira kuba nkomeza kukwandikira. Icyemezo cyanjye cy’uyu mwaka mushya ni ukugabanya email nkwandikira.'"
Nubwo byose yabivugaga mu buryo bwo gusetsa, Alex Warren yemeje ko yafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya uko yandikira Ed Sheeran, kuko yemera ko yarushagaho kugenda amubera umutwaro.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
