Nk’uko ABC News ibitangaza, mu ntangiriro z’iki cyumweru uwunganira Davis, Carl E.G. Arnold, yatanze icyifuzo cyo gutesha agaciro ibyo umukiriya we aregwa, avuga ko kumara igihe kirekire ategereje kuburana byahungabanyije uburenganzira bw’umukiriya we.
Arnold avuga ko gutinda kw’iburanisha kwatewe no kubura ibimenyetso bihagije ndetse n’urupfu rw’abatangabuhamya bamwe, bityo bikaba bidakwiye ko umukiriya we akomeza kuguma muri gereza.
Byongeye kandi, hateganijwe iburanisha ryo kumva icyifuzo cya Davis cyo gutesha agaciro ibyo birego ku ya 21 Mutarama, kandi mu gihe icyifuzo cye cyaterwa utwatsi, urubanza ruregwamo Davis ruteganijwe gutangira ku ya 17 Werurwe uyu mwaka, ruzakomeza.
Davis yafatiwe i Las Vegas mu 2023 azira kugira uruhare mu iraswa ry’imodoka yo mu 1996 ryatumye umuraperi Shakur apfa nyuma y’iminsi mike.
