Uganda: Jenerali yapfiriye mu bwogero

Uganda: Jenerali yapfiriye mu bwogero

 Apr 1, 2024 - 10:48

Brigadier General Stephen Kiggundu wari Umugaba wungirije w'Ingabo za Uganda UPDF zirwanira mu kirere yitabye Imana aguye mu bwongero 'douche' iwe mu rugo.

Igisirikare cya Uganda "Uganda People’s Defence Forces (UPDF) cyiri mu gahinda nyuma yo gupfusha umusirikare Mukuru Brigadier General Stephen Kiggundu wari Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira mu kirere kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024.

Umuvugizi wa UPDF Brig Gen Felix Kulayigye yatangaje ko Brig Gen Kiggundu yaguye iwe mu rugo ruherereye Entebbe aguye mu bwongero. Akaba yahamije ko yari yiriwe ameze neza ntakibazo afite, ahubwo ibyo ko byabaye ku mugoroba nk'impanuka yatwaye ubuzima bwe.

Brig Gen Felix yavuze ko bari bagikeneye umurava we n'ubwitange bwe mu gisirikare. Nyakwigendera akaba yaravutse ku wa 03 Mata 19977, aza kwinjira mu gisirikare mu 1999.

Yize muri Israel aho yaherwe amasomo y'Ingabo zirwanira mu kirere. Guhera mu Ugushyingo 2022, yaje kugirwa  Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira mu kirere.

Brig Gen Kiggundu yitabye Imana aguye muri douche