Mu kiganiro Yampano yagiranye na The Choice Live, avuga ko kenshi abantu bavuga imbogamizi abahanzi nyarwanda bahura nazo mu iterambere ryabo, bakibagirwa ko no kuba umubare w’abahanzi ukomeza kuzamuka kandi igihugu kitiyongera nabyo ari imbogamizi.
Akomeza avuga ko kuba igihugu ari gito kandi gituwe n’abantu bake, bituma abahanzi bakuru ari bo biharira ibitaramo, ugasanga umuhanzi ukizamuka bimugora cyane kuba yabona aho yataramira ngo amenyekane cyangwa se yaba yahabonye ugasanga ari gukorera ubuntu cyangwa se akahakura atagira icyo amufasha akora indirimbo.
Uyu muhanzi aherutse kumvikana yitendeka kuri Bruce Melodie, avuga ko atajya afasha abahanzi bato (Bakizamuka) ngo nabo babe bamenyekana, gusa nubwo yavugaga ibi we, yari agamije kugira ngo avugwe gusa n’ibihangano bye bimenyekane, ariko ko mu busanzwe atemeranya n’abavuga ko umuhanzi mukuru aba agomba gufasha umuto, uko na we aba akeneye kugira aho agera.
Yampano ni umwe mu bahanzi bakoze indirimbo bakagira amahirwe ikamenyekana ndetse ikabacira amayira, gusa kuri we avuga ko adateganya vuba ibyo gushyira hanze album.