Ubutasi bwa NATO bwahishuye ko u Burayi na USA bananiwe gukora intwaro nk'iz'Abarusiya

Ubutasi bwa NATO bwahishuye ko u Burayi na USA bananiwe gukora intwaro nk'iz'Abarusiya

 Mar 11, 2024 - 17:10

Ubutasi bwa NATO bwatangaje ko ku bijyanye n'intambara muri Ukraine, Abarusiya bakora ibisasu by'imbunda nini za muzinga nyinshi inshuro eshatu kurusha Ibihugu byo mu bumwe bw'Uburayi na USA bifatanyije. Dore imibare batangaje uko ihagaze.

Raporo yakozwe n'ikinyamakuru CNN cy'Abanyamerika yerekana uko intwaro zikoreshwa mu ntambara ihuje u Burusiya na Ukraine, yerekanye ko Abarusiya bakora ibisasu byinshi by'imbunda nini inshuro eshatu kuruta Ibihugu byo mu Burayi na Amerika byihuje.

Muri iyi raporo, intasi z'Umuryango wa NATO ushyigikiye Ukraine muri iyi ntambara, zabwiye CNN ko Abarusiya nibura bakora ibisasu 250,000 byo mu mbunda nini buri kwezi, aho beza ko mu mwaka bakora ibirenga miliyoni eshatu.

Ubutasi bwa NATO kandi, bwatangaje ko Amerika n'Ubumwe bw'Uburayi, bakora ibisasu miliyoni 1.2 ku mwaka byo kohereza muri Ukraine. Igisirikare cya USA gifite intego ko mu 2025 bazaba bakora ibyo bisasu nibura 1000,000 buri kwezi. Uretse ko n'ubundi Abarusiya bazaba bakibari imbere.

Kuri ubu bigaragazwa ko Abarusiya barasa ibisasu biremereye 10,000 ku munsi umwe muri Ukraine, mu gihe Ukraine yo irasa 2,000. Muri rusange, iyi raporo yanzura ko u Burusiya bufite intwaro nyinshi kuruta Ibihugu byo mu Burayi na Amerika byiteranyije.

Mu bihe bitandukanye, Ukraine yakomeje kugenda itaka ubukwe bw'intwaro, ndetse bihinduka na nyirabayazana wo gutsindwa mu bice bimwe na bimwe biheruka nka Avdiivka iheruka kwigarurirwa n'Abarusiya.