Ubushakashatsi: Abantu bakundana by'ukuri ntibakunda gushyira ibyabo ku mbuga nkoranyambaga

Ubushakashatsi: Abantu bakundana by'ukuri ntibakunda gushyira ibyabo ku mbuga nkoranyambaga

 Jul 24, 2025 - 19:52

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n'ikigo Kitwa Shotkit bwagaragaje ko abantu bakundana urukundo rwa nyarwo bagendera kure gushyira abo bakundana ku mbuga nkoranyambaga n'ubwo biharawe na benshi muri iyi minsi.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n'ikigo kitwa Shotkit bwagaragaje ko abashakanye cyangwa abakundana bafite umubano mwiza kandi banezerewe badakunda kugaragaza ubuzima bwabo kuri murandasi. Impamvu nyamukuru ni uko baba bahugiye mu kubaho ubuzima bwabo nyakuri no gukora ibintu bibagirwaho n’ukuri aho guta umwanya bashaka kwiyerekana.

Aba bantu banamenyekanyeho kugira umuco wo gukemura ibibazo hagati yabo mu ibanga, bagaha agaciro kuganira ku kuri aho kujya mu makimbirane agaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ikindi ni uko batita ku kwigereranya n’abandi, ahubwo bishimira urugendo rwabo bwite rw’urukundo. Umunezero wabo ntiwubakira ku gushimwa n’abandi kuri murandasi, ahubwo uva mu gukundana by’ukuri no gukomeza gukurana mu bitekerezo no mu mibereho.

Ibyo byose bigaragaza ko batumva ko bagomba kwerekana urukundo rwabo kuri bose, ahubwo babigaragariza mu bikorwa bifatika birimo kwitaho no gushyigikirana buri munsi.

Abaryohewe n'urukundo bagendera kure imbuga nkoranyambaga