Abagabo bafite inda nini bakunze gufatwa nk’abantu bafite ubushobozi bwo kubaka umubano ukomeye, uhamye kandi urambye mu rukundo.
Abahanga mu by’imibanire ya muntu bemeza ko abagabo bafite inda nini bakunze guhuzwa n’indangagaciro z’ubukure, kuba bakomeye mu byiyumviro, kwizerwa ndetse no gutanga umutekano w’amarangamutima mu mibanire y’igihe kirekire.
Bavuga ko akenshi baba bafite ubupfura n’ubusabane bubafasha kuba abizerwa mu rukundo.
Hari abagore benshi bemera ko abagabo bafite umubiri usanzwe, batiruka inyuma y’imiterere myiza, ‘six-pack’, ari bo babonwa nk’abanyakuri, bafite impuhwe kandi biteguye gushora amarangamutima n’igihe cyabo mu mibanire.
Nubwo ibi bisubizo bitari byemezwa mu buryo bwa gihanga, byakomeje guteza impaka no kuganirwaho cyane. Ariko abahanga basaba ko urukundo rutashingirwa ku miterere y’umubiri, ahubwo rugashingira ku burere, imyitwarire, kubahana no kubwizanya ukuri.
