Ihanga ry'u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'abambari bayo barimo Uburayi, rigeze ku gasongero kanyuma, dore ko magingo aya u Burusiya bwatangiye kugerera mu kebo ibi bihugu byagumye kubagereramo.
Kuri uyu wa Gatatu Isi yongeye gukuka umutima, ubwo amato rutura ya gisirikare y'Abarusiya yasesekaraga i Havana mu gihugu cya Cuba cyiri mu marembo ya Amerika mu myitozo karahabutaka yo guhabura iki gihugu kimaze igihe nacyo gifatanya na OTAN gukorera imyitozo mu bihugu birimo Finland bihana imbibi n'u Burusiya.
Ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw'Isi birimo France 24 birandika ko amato y'u Burusiya yageze i Havana aherekejwe n'andi agendera munsi y'amazi azwi nka 'submarine' ahetse ibisasu kilimbuzi byo gucungira umutekano ayo yandi.
Amato karundura y'Abarusiya yageze i Havana muri Cuba mu myitozo ya gisirikare
Minisiteri y'Ingabo mu Burusiya iravuga ko ubwo bwato bwari butwaye misile karahabutaka zirimo niza hypersonic zisiga ijwi. Iki kirwa cya Havana ubu bwato bwaruhukiyeho, cyikaba cyiri mu bilometero 160 uvuye mu mugi wa Florida muri Amerika ahari ibirindiro by'igisirikare cyirwanira mu mazi.
Umujyanama mu by'umutekano muri WhiteHouse Jake Sullivan yavuze ko ubwo bwato babubonye, gusa ko America iryamiye amajanja ireba ibaba byose, gusa avuga ko u Burusiya butarashinga intwaro karahabutaka muri Cuba.
Iri hangana rigeze aha, mu gihe Ibihugu byo mu Burayi na USA , biheruka kwemerera Ukraine ihanganye n'u Burusiya mu ntambara kurasa imbere mu Burusiya, ibyo Perezida Vladimir Putin yavuze ko ari ukwikururira umuriro, kuko yahamije ko nawe afite ubushobozi bwo gutanga intwaro ku bihugu bikikije ibyabo bigahungabanya umutekano wabo.
Ihangana nk'iri, ryaherukaga mu gihe cy'intambara y'ubutita, ubwo mu 1962 Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zashingaga ibisasu kilimbuzi muri Cuba ibyiswe 'Cuba missile crisis' byateje icyoba gikomeye hagati y'ibi bihugu byari ibyubuhangange bwajegeje impera z'ikinyejana cya 20.
Abarusiya bagiye gukorera imyitozo karahabutaka muri Cuba mu myitozo ya gisirikare