Tyrese Gibson mu bibazo bikomeye nyuma yo kuregwa n'uwahoze ari umugore we

Tyrese Gibson mu bibazo bikomeye nyuma yo kuregwa n'uwahoze ari umugore we

 Jul 30, 2025 - 12:10

Umukinnyi w’amafilime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tyrese Gibson, ari mu bibazo bikomeye nyuma y’uko Samantha Gibson, wahoze ari umugore we, ashyikirije urukiko ikirego cya kane amusaba afatwe agafungwa azira kudakurikiza imyanzuro y’urukiko.

Samantha arega Tyrese kuba yarananiwe kwishyura amafaranga agera kuri $492,651.99 (arenga miliyari 1.3 z’amafaranga y’u Rwanda), ayo akaba ari ubwishyu bw’abamwunganira mu mategeko. Nubwo urukiko rwamutegetse kwishyura ayo mafaranga inshuro nyinshi, ngo Tyrese yanze kubikora.

Amakuru aturuka mu nyandiko zashyikirijwe urukiko agaragaza ko ayo madeni akiri kuri Tyrese, ndetse ko ibigo by’amategeko Gleklen Law Firm na Bloom Lines Alexander byahagarariye Samantha, bisaba ko ahanishwa igifungo cy’iminsi 20, nk’igihano cyo gusuzugura urukiko.

Tyrese na Samantha bashakanye mu mwaka wa 2017, baza gutandukana mu 2020. Ubu Samantha asaba ko urukiko rwemeza ko Tyrese ahamwa n’icyaha cyo gukinira urukiko no kutubahiriza amabwiriza yaryo, bityo akabihanirwa.

Iki kibazo kirimo gutuma Tyrese agaragara nabi mu ruhando rw’ibyamamare, ndetse birushaho kumusiga icyasha mu mwuga we no mu mibanire ye n’abamukurikira.

Samantha arasaba ko Tyrese Gibson yatabwa muri yombi kubera ko atubahirije imyanzuro y'urukiko

Tyrese Gibson yanze kwishyura amafaranga y'abavoka nk'uko byemejwe n'urukiko