Tyla yahishuye abasore akunda uko baba bameze

Tyla yahishuye abasore akunda uko baba bameze

 Apr 4, 2024 - 08:50

Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo, yatangaje ko burya akunda abasore badasetsa cyane kandi bakaba bari seriye, agira nibyo atangaza kuri Chris Brown.

Umuririmbyikazi Tyla Laura Seethal uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Tyla, yatangaje ko adakunda abasore batera urwenya cyane, kuko ngo aba abona batari 'serie' cyane. Uyu muhanzi uheruka kwegukana Grammy Awards 2024 kubera indirimbo ye yaciye ibintu yise "Water", ahamya ko yikundira abasore badasetsa.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Capital Xtra i London mu Bwami bw'u Bwongereza, yavuze ko abagabo bigenzura ndetse bakaba banayobora abandi kandi badatera inzenya cyane, aribo bagabo aba yumva yakifungurira.

Tyla aremeza ko akunda abasore bari seriye 

Ati " Abagabo nifungurira cyane ni abashora kwigenzura kandi bakaba banayobora. Abo ntashobora kwifungurira, ni abagabo buri gihe bahora batera urwenya. Nkunda abasore batera urwenya, ariko nkanga abatamenya igihe cyo kwikaruma."

Ku rundi ruhande, Tyla mu kiganiro yaherukaga kugirana  na Radiyo Power 106 FM y'i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yahamije ko umuhanzi Chris Brown yajyaga aza kumushyigikira atari yamenyekana ku ruhando Mpuzamahanga, ariko akigumira mu bafana rwa gati ku buryo ntawabimenya.

Ati " Chris Brown yajyaga aza mu bitaramo byange, ariko akiyoberanya akaguma mu bantu benshi ku buryo utabimenya."  Tyla akaba yaratangiye kuba umusitari nyuma y'uko indirimbo ye Water ayiririmbye mu bihembo bya Trace byatangiwe i Kigali mu mwaka washize, byongera kuba agahebuzo itwaye Grammy Awards mu cyiciro cya "Best African Music Performance."

Tyla aravuga ko adakunda abasore batari seriye