Tory Lanez ashobora kuba afungiye idiho

Tory Lanez ashobora kuba afungiye idiho

 Jul 30, 2024 - 18:35

Mu gihe umuraperi Tory Lanez ari muri gereza ashinjwa kurasa Megan Thee Stallion, mu nyandiko nshya zashyikirijwe urukiko, umushoferi wa Tory witwa Jauquan Smith yatanze ubuhamya ku byabaye avuga ko atabonye uwarashe ariko inshuti ya Megan yitwa Kelsey Harris yayibonye  izana imbunda.

Mu gihe umuraperi Tory Lanez akomeje gukora igihano cye nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kurasa uwahoze ari umukunzi we Megan Thee Stallion , amakuru mashya avuga ko uyu muhanzi ashobora kuba ataragize uruhare mu icyo cyaha.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko nshya zashyikirijwe urukiko, umushoferi wa Tory witwa Jauquan Smith yatanze ubuhamya ku byabaye avuga ko atabonye uwarashe ariko inshuti ya Megan yitwa Kelsey Harris yayibonye  izana imbunda.

Jauquan Smith yagize ati: "Isasu ryarashwe mu buryo butunguranye ubwo Tory, Megan na Kelsey batonganaga ariko sinigeze mbona uwarashe".

Tubibutse ko uru rubanza rutangira, umutangabuhamya umwe yavuze ko uwarashe muri uko gutongana hagati y’abo batatu yari umugore, ariko izina rye ntiryigeze rishyirwa ahagaragara kugeza uyu munsi.

N'ubwo ibimenyetso byatanzwe, urukiko ntirwakiriye ibimenyetso kuko abunganira Tory bari baranze Smith nk'umutangabuhamya muri uru rubanza.

Umuraperi Tory Lanez yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitatu (kurasa), gutunga imbunda mu buryo butemewe, n'ibindi.