Timaya akomeje urugamba rwo kwigobotora ibiyobyabwenge

Timaya akomeje urugamba rwo kwigobotora ibiyobyabwenge

 Feb 9, 2024 - 09:21

Umuhanzi Timaya yatangaje ko akomeje gahunda yo kureka ibiyobyabwenge byamugize imbata, aho yahishuye icyatumye yishora mu kubinywa ku bwinshi.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Alfred Timaya Odon amazing nyakuri ya Timaya, yatangaje ko kuri ubu, ari ku rugamba rwo guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge, nubwo yemeza ko bitamworoheye kuko ngo yarangije kuba imbata yabyo.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radiyo "The Beat 99.9 FM" iherereye mu mugi wa Lagos, yatangaje uko byagenze ngo anywe ibiyobyabwenge kugera kubivaho bimubereye ingorabahizi. Timaya yahishuye ko yatangiye kubikoresha mu gihe cya Covid-19, mu 2020

Uyu mugabo w'imyaka 43, yatangaje ko kubifata byatangiriye iwe mu rugo, ubwo habaga abasore bato, ariko agahora abona bishimiye akabura ikibibatera.

Timaya akomeje urugamba rwo kwigobotora ibiyobyabwenge

Ati " Natangiye kubikoresha mu gihe cya guma mu rugo muri Covid-19, mu 2020. Hari abasore bato baba mu nzu zange, nkabona buri wese ahora yishimye.

"Kuba barahoraga bishimiye, ibyo bintu narabikunze nange. Narababajije ati 'kuki muhora mwishimye kuruta ngewe kandi ndi bosi? Bahise bampa ku biyobyabwenge, nkirangiza kubifata, natangiye kutisobanukirwa, nkumva mfite ibyishimo bidasanzwe."

Uyu muhanzi yunzemo ko yakomeje kujya abifata, bituma atangira kureka kurya, ibiro bye nabyo biragabanyuka.

Timaya yahamije ko ku munsi yafataga ibinini bitatu, ibyatumye aba imbata yabyo vuba. Icyakora yavuze ko nubwo iyo ufashe ibiyobyabwenge ubona ibyishimo, ariko byangiza ibyishimo karemano.

Umuhanzi Timaya aremeza ko abasore babaga iwe aribo batumye anywa ibiyobyabwenge