Ni nyuma y’uko iyi ndirimbo ibaye iya mbere ku isi ibashije kugera ku rwego rwo kumvwa inshuro zirenga miliyari 5 kuri Spotify, urubuga rukomeye rucururizwaho umuziki mu buryo bw’amajwi.
“Blinding Lights” yasohotse mu mwaka wa 2019, kuva icyo gihe ihita iba imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane ku isi yose. Yashoboye gufata imyanya y’imbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, aho yashyizeho agahigo ko kumara igihe kirekire kurusha izindi ndirimbo zose zigeze kuba kuri urwo rutonde.
Uretse guca uduhigo, iyi ndirimbo ikomeje gukundwa no kumvwa n’abafana b’umuziki bo hirya no hino ku Isi, bituma The Weeknd yongera kwemeza umwanya we nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’ibihe byose.
The Weeknd yakoze amateka mashya kuri Spotify
The Weeknd akomeje kwandika amateka mu muziki
