The Ben yategerejwe amasaha 18 i Kampala-AMAFOTO

The Ben yategerejwe amasaha 18 i Kampala-AMAFOTO

 Feb 14, 2024 - 07:40

Umuhanzi The Ben ufite igitaramo karundura kuri uyu munsi w'abakundana i Kampala muri Uganda, yageze ku Kibuga cy'indege we n'umugore we Pamella mu rukerera abaje kubakira bakangutse nyuma yo kubategereza amasaha 18 yose.

Icyamamare mu muziki w'u Rwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya The Ben, we n'umugore we Uwicyeza Pamella bageze i Kampala muri Uganda mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024 mu gitaramo cy'amateka ari bukorere aho muri Uganda.

Amakuru aturuka i Kampala, aravuga ko uyu muhanzi yategerejwe hafi umunsi wose, kugera ubwo abari baje kumwakira barambiwe bigira inama yo kujya kwirambika.

The Ben na Pamella bategerejwe i Kampala amasaha 18

The Ben byari biteganyijwe ko agera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Entebbe i Kampala i saa yine z'amanywa ku wa 13 Gashyantare 2024, ariko mu buryo bwatunguye benshi, yahageze i saa 3h00 ku wa 14 Gashyantare.

Impamvu nyirizina itangazwa yatumye uru rugendo rukererwa kuri buno buryo, ngo indege yagize ibibazo bya tekinike. Uyu muhanzi, yari kugera Entebbe n'indege ya Rwanda Air, ariko birangira itengushye uyu mugabo.

The Ben, akaba afite igitaramo kuri uyu wa 14 Gashyantare cyiswe 'The Comedy Store, The Ben Valantines Concert' aho kiza kubera ahitwa Uma Show Grounds mu Murwa Mukuru hagati Kampala. Iki n'igitaramo aza gufashwamo n'umuhanzi Sheebah Karungi w'aho muri Uganda.

The Ben wageze i Kampala ari kumwe n'umugore we Pamella, arataramira Abagande kuri uyu munsi