Ubwo yaganiraga n'igitangazamakuru 'Love Life' Teta Sandra yahishuye ko ubwo iri tsinda ryari rigizwe n'umugabo we Weasel Manizo na Mowzey Radio ataritaba Imana, yabaye umujyanama wabo mukuru imyaka myinshi ariko bahitamo kubigira ibanga ku buryo rubanda batigeze babimenya.
Yavuze ko yahisemo kubitangaza ku nshuro ya mbere kubera igitaramo kiswe 'Memories of Goodlyfe Concert' cyaraye kibaye mu ijoro ryakeye, bari kwizihiza ibihe byiza iri tsinda ryagize, mu gitaramo cyabereye kuri Hotel Africana.
Yagize ati "Umwanya w'ubujyanama nawubayemo igihe kirekire ariko twirinda kubitangaza ku mugaragaro. Bigiye hanze gusa kubera iki gitaramo."
Mu minsi ishize kandi Weasel yatangaje ko ubu umugore we Teta Sandra ari we 'manager' we mu bikorwa bye bya muzika mu buryo budasuburwaho.
Ubwo Teta yabazwaga uko yakiriye kuba 'manager' akaba n'umugore we icyarimwe, yavuze ko ari ibintu byiza ariko kandi bitoroshye na gato.
Teta Sandra na Weasel Manizo barafuhirana bikabije
Kubijyanye n'uko yitwara iyo abonye abakobwa b'abafana bari kwiyegereza umugabo we, avuga ko ari ibintu biba bitamworoheye gusa akagerageza kwifata kuko adashobora kubihagarika.
Ati "Mbifata nk'akazi... ushobora gushaka kubirwanya ariko ntabwo bishoboka."
Ni mu gihe kandi ku ruhande rwa Weasel, Teta avuga ko umugabo we amugirira ishyari ndetse rimwe na rimwe ntabashe kwihanganira abagabo baba bashaka kumwegera cyane. Iyo abonye abagabo bari gusatira umugore we cyane, ahita abategeka gusubira inyuma bakamujya kure.
