Ni amagambo Tems yavuze mu ntangiriro z’iki cyumwer mu kiganiro yagiranye na ET ubwo yari mu birori byo gutanga Grammy Awards byabereye i Los Angeles mu rucyerera rwo ku Cyumweru.
Yabwiye umunyamakuru ati:”Ibyo ntunze ni ibye. Dusangiye ibyo mfite byose.”
Yongeye kubishimangira nyuma yo kwegukana Grammy, aho yagize ati:“Ndashimira Imana. Ndabashimiye. Ntekereza ko ari umugisha. Ndanezerewe cyane kandi ndakunzwe.”
Ni nyuma y’uko indirimbo ye ‘Love Me Jeje yari imaze gutsindira igihembo cya Best African Music Perfomance.
Ubwo yakiraga icyo gihembo kuri stage, yabwiye abari aho bose ko igihembo agituye nyina, nyuma yo kuvuga ko we n’umuvandimwe we barezwe na nyina wenyine.
