Aba bombi bari bafungiye hanwe muri gereza ya Metropolitan Detention Center (MDC) iri i Brooklyn, muri Leta ya New York, aho bahuriye nk’abagororwa.
6ix9ine yavuze ko yamaze iminsi 45 gusa muri iyo gereza, mu gihe Diddy we amazemo amezi arenga 9 kuva yafungwa ku wa 16 Nzeri 2024.
Tekashi yagize ati:“Yambwiye ko yishyuraga miliyoni 1.2 z’amadolari buri kwezi ku banyamategeko be. Birumvikana ko ari amafaranga y’umurengera, ariko yageragezaga gukora ibishoboka byose ngo arengere ubuzima bwe n’ibye.”
Biteganyijwe ko urubanza rwa Diddy ruzasomwa ku wa 3 Ukwakira 2025. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibyaha bijyanye n’ubucuruzi butemewe, icyakora urukiko ruherutse kumugira umwere kuri byinshi muri byo.
Mu gihe amaze afunze, bivugwa ko Diddy ashobora kuba amaze gutanga arenga miliyoni 10 z’amadolari (angana na miliyari 14.4 Frw) ku banyamategeko bamwunganira.
Ni mu gihe kandi Diddy wubatse izina rikomeye mu muziki no mu bucuruzi, akomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’amategeko byagize ingaruka ku mishinga ye y’ubucuruzi n’imikoranire ye n’abaterankunga batandukanye.
Tekashi yavuze ko P. Diddy yishyura abanyamategeko be arenga miliyari 1.7Rwf

P. Diddy aherutse keep girwa umwere kuri bimwe mu byaha aregwa
