Umuhanzikazi w'umunyamerika Taylor Swift yitiriwe umugi wo mu Budage by'igihe gito kubera ibitaramo agiye kuzahakorera iminsi itatu guhera tariki ya 17-19 Nyakanga 2024.
Umugi wafashe icyemezo cyo guhindura izina ukaba witwa Gelsenkirche, aho uri mu burasirazuba bw'Ubudage, ukaba wahinduye witwa “Swiftkirchen”, Taylor akaba azakorera ibitaramo bye mu nyubako yitwa Veltins-Arena.
Mu itangazo uyu mugi washyize kuri website yabo, watangaje ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri baraba bahinduye izina ry'umugi wabo, mu rwego rwo guha icyubahiro Taylor Swift no kwakira abafana be bazaba baturutse imihanda y'Isi yose baje mu bitaramo bye.
Igitekerezo cyo guhindura izina ry'umugi, ku ikubitiro cyatanzwe n'umufana wa Taylor Swift wo mu Budage ukomoka muri uwo mugi witwa Aleshanee Westhoff, aho yandikiye Meya Mayor Karin Welge, nawe ntiyatinda kubyemeza kuko yemeza ko icyo ari igitekerezo cyiza.
Icyakora, ntabwo ari umugi wa Gelsenkirchen wahisemo kuba witswe Swiftkirchen, wo nyine ubikoze, dore ko guhera yatangira ibitaramo yise Eras Tour, hari indi migi yagiye imuha icyubahiro igahindura uko yitwaga nka; Glendale, Minneapolis, Santa Clara n'iyindi.

Taylor Swift yitiriwe umugi mu Budage
