Mu rwego rwo kumuha icyubahiro ku bw’isano afitanye n’umujyi yavukiyemo, T-Pain ubu afite umuhanda wamwitiriwe i Tallahassee, muri Leta ya Floride.
Mu muhango wabaye ku ya 10 Ugushyingo, umujyi Tallahassee wahaye uyu muhanzi urufunguzo rw’umujyi, maze banahindura igice cy’umuhanda wa Pasco bawita “T-Pain Lane,” bamushimira ingaruka yagize ku muziki ndetse no mu baturage baho.
T-Pain yitiriwe umuhanda mu gace avukamo
Umuyobozi wa Tallahassee, John Dailey, yashimye T-Pain nk’intwari kavukire wabaye ikitegererezo ku bafana ku isi yose, mu gihe T-Pain we yavuze ko icyubahiro yahawe ari inzozi ze zabaye impamo.
T-Pain uretse kwitirirwa umuhanda yanahawe urufunguzo rw'umujyi wa Tallahassee

