Umuririmbyikazi w'umunyamerika Solána Imani Rowe amazina nyakuri ya SZA, aratangaza ko atazongera kujya mu rukundo na rimwe muri ubu buzima.
Mu butumwa uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko adashaka kuzongera kujya mu rukundo muri ubu buzima, kuko ngo urukundo ari nk'indwara.
Mu magambo ye ati "Nta muntu nshaka kuzongera gukunda muri ubu buzima, kuko urukundo ari indwara."
SZA w'imyaka 34, mu mwaka wa 2020 yigeze kwitangariza ko yigeze kujya mu rukundo n'umunya-Canada Drake, nubwo atavuze icyatumye batandukana.
Mu minsi yashize, amakuru yavugaga ko SZA ari mu rukundo na Travis Scott, nubwo hari ibindi bihuha bivuga yaba akundana n'abo bahuje ibitsina hagatungwa intoki umuhanzikazi Kehlani usanzwe yiyemerera ko ari umutinganyi.


SZA aremeza ko atazasubira mu rukundo
