Spyro urimo guterwa ubwoba yaburiye abantu

Spyro urimo guterwa ubwoba yaburiye abantu

 Feb 4, 2025 - 21:01

Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Spyro yatangaje ko hari umuntu urimo kumutera ubwoba bwo gushyira hanze amashusho ya y’urukozasoni, asaba abantu kwitondera abantu bo madini.

Uyu munsi Spyro abinyujije kuri Instagram, yashinje abanyamadini batavuzwe amazina ko bihisha inyuma y’ukwizera kwabo kugira ngo bahishe ibikorwa byabo bibi.

Mu kwerekana akababaro ke, uyu muhanzi yasobanuye ko iryo terabwoba ryaje nyuma yo guhwitura umuntu ku mbuga nkoranyambaga.

Spyro yagize ati: "Ntimukabeshywe, ubutekamutwe bukomeye n’ibinyoma biri mu bakomeye mu rwego rw'amadini.

Bakora ibibi kandi bakavuga ibitabo byera kugira ngo bashyigikire amakosa yabo ubundi bagakina imikino y'amarangamutima n'iterabwoba n’ubutekamutwe buri ku rundi rwego.

Nigeze guhwitura umuntu ku bw’ibikorwa bye bibi, bukeye bwaho, uwo muntu atangira kunkorera udushya

Nk’aho ibyo bidahagije yatangiye kunyoherereza ubutumwa bw'iterabwoba ambwira ko azashyira hanze kasete zanjye z’urukozasoni ndetse afite umukobwa uvuga ko antwite inda namuteye"