Spice Diana yagize icyo avuga kubamushinja kwishyura abanyamakuru ngo akinwe

Spice Diana yagize icyo avuga kubamushinja kwishyura abanyamakuru ngo akinwe

 Mar 16, 2024 - 11:36

Umuhanzikazi Spice Diana yasabye abamunenga ko yishyura abanyamakuru ngo bakine indirimbo ze, kumwigiraho kuko ngo aba ari mu buruzi kandi ko mu bucuruzi bisaba gushora.

Umuririmbyikazi wo gihugu cya Uganda Spice Diana, yasubije abamaze iminsi bamwibasira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko yishyura abanyamakuru cyane abo ku mbuga nkoranyambaga (bloggers) ngo bamenyekanishe indirimbo ye aheruka gushyira hanze yise "Mind Your Business"

Mu kiganiro Spice Diana yagiranye na Baaba TV, yameye neza ko atanga amafaranga akayaha abanyamakuru kugira ngo bamenyekanishe ibihangano bye muri rubanda Gusa nanone ahamya ko atabyicuza, kuko ngo niko umuziki wo muri iki gihe uteye, kuko ngo byose ari ubucuruzi kandi bikaba gushora.

Spice Diana aremeza ko yishyura abanyamakuru kugira bakine indirimbo ze 

Ati " Umuziki ni ubucuruzi, tuba dufite gushoramo amafaranga. Iyo ngiye Jah-Live, nishyura amafaranga kugira ngo bakore indirimbo yange. Iyo ngiye Swangz, ndishyura amamiliyoni kugira ngo bankorere amashusho meza. Ni gute ntashobora kwishyura umuntu ushobora gusunika indirimbo yange?"

Yunzemo ko abacuranzi baba bafite isoko, bityo ko bagomba gucuruza, kandi bigasaba gushora. Avuga ko abantu bamunenga bafite ibibazo byo mu mutwe. Agashimangira ko abamutera amabuye, ahubwo bakabaye bamwigiraho, ndetse arenza ho ko abo ngabo babivuga baba atari n'abahanzi.

Spice Diana aremeza ko umuziki muri ibi bihe ari ubucuruzi, bityo ko n'abanyamakuru ubishyura kugira ngo bakine indirimbo zawe