Yasabye abafana kumwemerera kwishimira ibihe bidasanzwe arimo batamugereranyije n'abandi. Kandi yashimye Imana ku buntu butunguranye ikomeje kumugirira ndetse asaba bagenzi be n'abafana gufatanya na we mu kwishimira iryo terambere.
Abinyujije kuri X, yanditse ati: "Ndumva ubuzima bwanjye bwongeye gutangira… Nta kindi ndicyo uretse umwiga rero munyemerere kwishimira uyu mwanya ntasuzuguye umuntu wese wageze kuri byinshi kundusha… Imana ni yo ikomeye… reka dukurire hamwe."
Tubibutse ko Skales yahuye na Yamal mu mpera z'icyumweru gishize nyuma yuko Barcelona yari imaze gutsinda Real Madrid ibitego 3-2 ikegukana igikombe cya Copa del Rey kuri Estadio La Cartuja de Sevilla, tutibagiwe ko kandi yanahuye na nyina wa Yamal.
Indirimbo ya Skales Shake Body yasohotse muri 2015, gusa muri iyi minsi nibwo yongeye kwigarurira imitima ya benshi, kubera amashusho yabaye ikimenyabose bitewe n'amashusho ya Yamal, Nico Williams, na Samu Omorodion bayibyina.
