Simi yahakanye ko atigeze ababazwa mu rukundo

Simi yahakanye ko atigeze ababazwa mu rukundo

 Jun 22, 2023 - 04:29

Umuhanzikazi Simi yasubije abibaza ko yaba yarigeze kubabazwa mu rukundo bikaba aricyo gituma aririmba indirimbo z'urundo zirimo amarangamutima cyane.

Umuririmbyikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Simisola Bolatito Kosoko amazina nyakuri ya Simi, yatangaje ko indirimbo  Stranger  aheruka gusohora  ivuga ku muntu wari mu rukundo ariko ntibigende neza, ntaho bihuriye no kuba ari inkuru mpamo kuri we.Ni nyuma yuko kandi abafana bakomeje kwibaza niba koko iyo ndirimbo byaba ari inkuru y'ukuri kuri uyu muhanzi.

Ubwo Simi yari i Lagos, nibwo yagiranye ikiganiro na radiyo  Cool FM maze atangaza ko atari yababazwa mu rukundo, ari nako ashimangira ko indirimbo Stranger aheruka gusohora nubwo irimo inkuru y'urukundo itari nziza ariko ko atariwe wivugaga, ahubwo we ngo ni ambasaderi w'abafite imitima yababaye kuko ngo abasha kumva amarangamutima yabo.

Umuhanzi Simi yahakanye ko yaba yarababajwe mu rukundo

Ati " Ndatekereza ko ntigeze mpura n'imibabaro y'umutima kuko ntayo nzi rwose. Iyi ndirimbo stranger yaje gutyo pe gusa abo bababaye ndi hano ku bwabo." Akaba yarakomeje avuga ko iyo agiye kwandika indirimbo y'urukundo akenshi byizana, ahubwo ngo aba ashaka gufata ibyiyumvo by'amarangamutima ye mu ndirimbo kugira ngo abihuze n'abamutega amatwi.

Ubwo Simi yashimangiraga ko atigeze ababazwa mu rukundo, abakunzi be benshi bakaba batunguwe cyane, ngo kubera ko indirimbo ze zumvikanamo agahinda bikaba ari ho baheraga bemezea ko yaba yarababajwe mu rukundo, ariko bikaba byarangiye abatsembeye.