Sheebah Karungi yateye utwatsi iby'uruhare rwa Cindy Sanyu mu iterambere rye

Sheebah Karungi yateye utwatsi iby'uruhare rwa Cindy Sanyu mu iterambere rye

 Sep 19, 2024 - 10:55

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yahakanye ibyatangajwe na Cindy Sanyu washimangiye ko yamubereye umwarimu guhera agitangira umuziki kugera abaye umusitari.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yahakanye amagambo mugenzi we Cindy Sanyu yavuze ko aho ageze mu muziki ari we wamubereye umwarimu (mentor) kuko ngo yagiye amutoza byinshi byatumye azamuka.

Mu mezi yashize, nibwo Cindy yagiye mu itangazamakuru avuga ko yigishije Sheebah utuntu rwose mu muziki harimo kumwandikira indirimbo, uko ibintu bikorwa mu ruganda rwa muzika n'ibindi bitandukanye, gusa ngo ntajya amushimira.

Nyarama rero, kuri iyi nshuro Sheebah aravuga ko Cindy yamwandikiye indirimbo imwe ndetse aranayishyura, gusa ngo ntabwo yabikoze mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo yavuga ko yamubereye mwarimu.

Yashimangiye ko nk'umuntu wari umufana we, hari ibyo yamwigiyeho, gusa nanone ahakana ko nta nama yamuhaye cyangwa se ubundi bufasha bwihariye ku buryo yavuga ko yamuzamuye.

Ati " Yanyandikiye indirimbo, anishyura ikorwa ryayo, ariko ntabyo kunyigisha byajemo.Nta kintu cyo kumpa inama cyangwa se andi mabwiriza yo kugenderaho yampaye nk'uko abantu bashobora kubitekereza.

"Ntabwo yabaye umwarimu wanjye. Namureberagaho kubera ko nari umufana w'indirimbo ze. Ntakibazo narimfitanye nawe kugera ubwo yatangiye kunyereka ibintu bibi."

Aba bombi guterana amagambo kwabo bikaba atari ibya none, kuko bimaze igihe kinini, dore ko no muri Gicurasi 2023 bahuriye ku rubyiniro kugira ngo bemezanye, ariko bikarangira benshi bemeje ko baguye miswi.

Sheebah Karungi aremeza ko nta kintu kirenze yigiye kuri Cindy Sanyu

Cindy Sanyu aremeza ko yazamuye Sheebah Karungi