Aya ni amakuru yemejwe n'umwe mu nshuti ze magara yitwa Amelia, aho yashimangiye ko Sheebah atigeze ahagarika umuziki nk'uko bivugwa kuko ubu ari mu myiteguro yo kongera kugaruka bundi bushya nyuma y'ikiruhuko cyo kubyara yari yarafashe.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru 'Sanyuka Tv', aho yashimangiye ko Sheebah Karungi akunda umuziki n'abafana be cyane ariko kandi umwana we aza mbere y'ibindi byose, bityo ko akeneye kubanza kwita ku mwana we akazaza nyuma.
Amelia yatangaje ko Sheebah Karungi yitegura kugaruka mu muziki mu gihe kitagera no ku mezi abiri, abantu bakongera kumubona ku rubyiniro.
Ati "Sheebah akunda akazi ke cyane, ariko akunda n'umwana we. Hari ikigero umwana aba akeneye mama we, ku buryo uramutse umusize ataruzuza amezi atandatu ashobora kurwaragurika.
"Rero mbere na mbere arashaka kubanza kwita ku mwana we ariko azaza vuba. Nta nubwo bizamutwara amezi abiri ngo abe yagarutse ku rubyiniro."
Sheebah yafashe ikiruhuko mu muziki ahagana mu mpera z'umwaka washize wa 2024 ubwo yari agiye kubyarira muri Canada, ndetse nyuma yo kubyara akaba aherutse kongera kugaruka muri Uganda aho akomeje kwita ku mwana we w'umuhungu.
Amelia, inshuti magara ya Sheebah Karungi yatangaje ko agiye kugaruka mu muziki vuba
Sheebah Karungi ubwo yari muri Canada aho yari yaragiye kubyarira
Mu gihe kitarenze amezi abiri Sheebah aragaruka mu muziki
