Umuraperi wo muri Gana Shatta Wale yahishuye ko uwahoze ari umuyobozi we Bull God yatumye miliyoni enye z’amadorari zimunyura mu myanya y’intoki.
Ubwo yaganiraga na Radiyo KessbenFm, Shatta Wale yavuze ko yagiranye amasezerano n’inzu imwe itunganya umuziki ngo izamufashe gukwirakwiza uwo muzingo yari yashyizeho abahanzi mpuzamahanga batandukanye, ngo bigapfa ku munota wa nyuma nyuma yuko umuyobozi we ahishuye ibikubiye kuri uwo muzingo igihe kitageze.
Yavuze kandi ko imwe mu mpamvu zatumye Bull god abikora ari uko amaze kumenya ko bagiye gusesa masezerano yo gukorana.
Yagize ati:"Umunsi umwe narabyutse, ntabwo twari tugikoran, gusa we(Bullgod) yumva ashaka kumpemukira maze asohora umuzingo wanjye imburagihe kandi icyo gihe nari mufitanye amasezerano na label yashakaga kumpa miliyoni 4 z'amadolari kandi twari twamaze gukora ibyangombwa n'ibintu byose dutegereje ko tuzawusohora abakanyishyura.
Nyuma rero yo kuwushyira hanze anshiye inyuma, barampamagaye bambaza uwawuekuye mvuga ko aru uwahoze ari umuyobozi wanjye na maze bahita bavuga ko badashobora gukomeza amasezerano kubera ibyabaye, kandi haburaga iminsi itatu kugira ngo banyoherereze ayo mafaranga."
