Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, Shakira yahishuye ko ari umufana ukomeye w’umuziki wa Africa cyane injyana ya Afrobeats.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 47 y’amavuko kandi yavuze ko akunda umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Africa y’Epfo ukomeje kwandika amateka ku Isi, ariko avuga ko akunda Burna Boy cyane kumurusha.
Yagize ati “Nkunda Afrobeats cyane, kunda Tyla ariko ngakunda Burna Boy cyane kumurusha.”
Shakira avuga ko kuri we umuziki mwiza ari uvuga ibintu bya nyabyo, utabeshya kandi ufite icyerekezo.
Shakira yahishuye ko ari umufana w'umuziki wa Africa, ndetse ko akunda Burna Boy na Tyla