Senegal yizihije intsinzi ya AFCON 2025, itangaza ikiruhuko rusange mu gihugu

Senegal yizihije intsinzi ya AFCON 2025, itangaza ikiruhuko rusange mu gihugu

 Jan 19, 2026 - 10:09

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko ku wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, habaye ikiruhuko rusange ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kwizihiza intsinzi y’ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika (AFCON) 2025.

Iyi ntsinzi yabonetse nyuma y’uko Senegal itsinze Morocco igitego 1–0 mu mukino wa nyuma wabereye i Rabat, igatwara igikombe ku nshuro ya kabiri mu mateka y’iyi kipe.

Mu itangazo rye, Perezida Faye yashimiye cyane abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’ikipe y’igihugu ku bwitange n’umurava bagaragaje mu irushanwa ryose, avuga ko bahesheje igihugu ishema rikomeye ku mugabane wa Afurika no ku isi yose.

Yasabye abaturage ba Senegal bose gukomeza kwishimira aya mateka meza, ashimangira ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza heza h’igihugu. Yanatangaje kandi ko abakinnyi n’itsinda ry’ubufundi bazahabwa ibihembo by’amafaranga nk’ishimwe ku musaruro mwiza bagejeje ku gihugu.

Iyi ntsinzi ya AFCON 2025 ikomeje gushyira Senegal mu bihugu bikomeye mu mupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, ikaba ikurikiye indi ntsinzi y’igihugu cyari cyaratwaye iki gikombe mbere, bigaragaza iterambere rikomeje kugaragara mu mupira w’amaguru wa Senegal.

Sadio Mane yakina AFCON ye ya nyuma muri Senegal