Sandra Teta yasabye imbabazi ku butumwa bwe ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Sandra Teta yasabye imbabazi ku butumwa bwe ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

 Apr 8, 2025 - 19:49

Nyuma y'uko Sandra Teta ashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwafashwe nko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze ubutumwa busaba imbabazi.

Ibyo bije nyuma y'ubutumwa uyu mugore wa Weasel Manizo yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yibuka "Abatutsi bishwe ariko n’Abahutu barwanyaga Jenoside".

Ni ubutumwa Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Imvaho Nshya ko bugaragaza ko yarenze ku byo itegeko riteganya. 

Ati: “Usesenguye ibyo uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya. Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze.”

Yunzemo ko ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside.

Teta akimara kubyumva, yagiye kuri Snapchat  ye yandika ubutumwa busaba imbabazi avuga ko ibyo yari yanditse yabikuye kuri website imwe.

Yagize ati:"Nsabye imbabazi ku butumwa buheruka, bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nabibonye kuri website imwe, gusa nifatanyije n'Abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntizongere ukundi."

Teta Sandra yabaye igisonga cya Nyampinga w’iyahoze ari SFB mu 2011, nyuma yerekeza i Kampala muri Uganda, aho yateguraga ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.

Ubutumwa bwa Sandra Teta bafashwe nko guhakana Jenoside 

Ubutumwa bwa Sandra Teta busaba imbabazi