Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, rwasomye umwanzuro w'urubanza, ubushinjacyaha bwarezemo Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo.
Urukiko rwasobanuye ko Salongo hari impamvu zifatika zituma akurikiranywaho ibyaha bitatu yarezwe.
Ibyo byaha n'icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'icyaha cy'iyezandonke.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Salongo yafungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko aribwo buryo bwa korohereza ubutabera gukomeza iperereza no kutabangamira iperereza.
Urukiko rwasanze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Salongo yarakoresheje icyangombwa kitagaragaza itariki cyatangiweho n'igihe kizarangirira.
Urukiko ruhamya ko icyo cyaha yagikekwaho kuko kiriya cyangombwa kitarapimwa ngo ubushinjacyaha busuzume niba kiriya cyangombwa ari igihimbano.
Urukiko rwasanze akwiriye gukurikiranwa ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ndetse kuba yaramamajwe n'imbuga nkoranyambaga byose byarakanguriye abantu kumugana, nyamara bakamuha amafaranga ariko ntagarure ibyibwe.
Urukiko kandi rusanga Salongo yarananiwe gusobanura inkomoko y'umutungo kuko ibyo yavuze mu magambo yananiwe kubigaragaza akoresheje ibimenyetso. Urukiko rero rusanga hari ibyagezweho bishingirwaho ngo ashinjwe icyo cyaha.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga Salongo iminsi 30 y'agateganyo akazakomeza gukurikiranwa afunze.
Rwavuze ko ibyaha akurikiranywaho bihanishwa igifungo cy'imyaka irenze ibiri ariko kandi yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi itanu kuva Urukiko rufashe uyu mwanzuro.
