Safi Madiba ni umwe mu bahanzi batanze ibyishimo mu muziki Nyarwanda ubwo yari akibarizwa mu itsinda rya Urban Boys ndetse na nyuma y'uko batandukanye, kuri ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cya Canada.
Uyu muhanzi umaze igihe kirenga imyaka ine atuye muri Canada, yari amaze igihe kinini atagaragara mu muziki ndetse bamwe bakeka ko yaba yarawuhagaritse.
Mu minsi ishize nibwo yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by'isi yise 'Safi Madiba Tour', avuga ko bigamije kongera kumugarura mu muziki ndetse no kwamamaza album ye ya mbere yise 'Back to Life'
Ku ikubitiro akaba yarabanje gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe Z'America i Washington, ndetse akaba yamaze gutangaza ko hatahiwe muri Leta ya Arizona tariki 4 Ukwakira 2024, nyuma agakomeza mu Bufaransa tariki 9 Ugushyingo 2024.
Nyuma y'uko atangaje ibi bitaramo nibwo byatangiye kuvugwa ko yaba azataramira no mu Rwanda , muri gahunda y'ibi bitaramo yateguye.
Safi Madiba yabwiye Radiyo Rwanda mu kiganiro 'Showbiz Today' ko afite gahunda yo gutaramira mu Rwanda n'ubwo atazi igihe cya nyacyo.
Yavuze ko mu by'ukuri ko naw ubwe akumbuye mu Rwanda dore ko yari amaze igihe atahakandagira.
Yakomeje avuga ko afite gahunda yo kubanza kuzenguruka America n'Uburayi nyuma agasoreza mu Rwanda, gusa akavuga ko atazi igihe bizarangira kuko amahanga ari manini.
Safi yatangaje ko kuba nta byangombwa yari afite bimwemerera gutura muri Canada, ari byo byatumaga atakigaragara cyane mu bitaramo kuko byari kumusaba ibintu byinshi bigoye, ahitamo kubanza kubona ibyangombwa.
