Rwongeye kwambina hagati ya M23 na FARDC

Rwongeye kwambina hagati ya M23 na FARDC

 Jan 13, 2024 - 11:43

Imirwano yo kuri uyu wa Gatanu hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za DR-Congo FARDC, biremezwa ko benshi mu ngabo za Leta bafashwe mpiri abandi bivuga ko ari ingabo za SADC zihasiga ubuzima ku bwinshi.

Imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gukaza umurego hagati y'ingabo za Leta y'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23. Magingo aya biremezwa ko imirwano yabaye muri Sake kuri uyu wa Gatanu yahitanye benshi.

Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, ku munsi w'ejo yatangaje ko M23 ari yo yatangiye irasa ibisasu bya rutura ku mugi wa Sake uri mu nkengero za Gama muri Teritwari ya Masisi, gusa ahamya ko nta wishwe. 

Magingo aya, amakuru aravuga ko mu mirwano yahuje abo bombi, igisirikare cya leta Congo cyikaba cyarafatanyije n'ingabo za SADC ziheruka koherezwa muri iki gihugu kurwanya M23. Biremezwa ko kandi, M23 yafashe mpiri abasirikare ba FARDC, ndetse abandi ba SADC baricwa.

Imirwano yo muri Sake muri Teritwari ya Masisi, biremezwa ko yabereye neza mu gace ka Birere. Iyi mirwano, ije ikurikira iyabaye ku wa Kane ihuza umutwe wa Wazalendo ushyigikiwe na Leta n'umutwe na M23.

Iyi mirwano yubuye mu gihe hari hashize iminsi nta mirwano yumvikana mu Teritwari zitandukanye zirimo Nyiragongo, Masisi na Rutshuru. Icyakora M23 yaryumyeho ntacyo itangaza kuri ibi bitero bishya.