Rurageretse hagati ya Vyroota n’umukobwa uvuga ko yamuteye inda

Rurageretse hagati ya Vyroota n’umukobwa uvuga ko yamuteye inda

 Mar 19, 2025 - 22:12

Intambara y’amagambo yongeye kuzamuka hagati y’umuhanzi wo muri Uganda, Vyroota n’umukobwa wamamaye kuri TikTok witwa Sharon bigeze gukundana, akaba amushinja kumutera inda undi akamwihakana.

Ni intambara yatangije n’uyu mukobwa binyuze mu mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa TikTok, aho yashinje Vyroota kumutera inda akarenzaho kumuhatira kuyikuramo, yabona abyanze agahita atangira kwihakana inda.

Uyu mukobwa yatangaje ko niba Vyroota yaranze kwemera umwana, ubu agiye gutegereza amezi icyenda ashire namara kubyara bage gupimisha umwana barebe niba koko umwana atari uwe (DNA).

Ati “Reka twese tuzategereze ibipimo bya DNA, nibwo ibintu byose bizasobanuka. Ntabwo nshaka kongera kubeshya ukundi, ntekereza ko aricyo gihe cyo kwita ku mwana wanjye.

Yahishuye ko kandi inda imaze kugira amezi ane, ndetse ko azakora ibishoboka byose umwana akazaba umuhanzi nka Se.

Ni ibintu byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga botsa igitutu Vroota bamutera imijugujugu ko adakwiye kwihakana umwana, gusa we akomeza gutsimbarara dore ko n'umujyanama we amuvuganira.

Vyroota arashinjwa gutera inda akayihakana