Rurageretse hagati ya Bebe Cool na Alex Muhangi

Rurageretse hagati ya Bebe Cool na Alex Muhangi

 Mar 1, 2025 - 12:11

Nyuma y’uko Bebe Cool atengushye Alex Muhangi akanga kuririmba mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Store, umwuka ukomeje kuba mubi ku mpande zombi aho Bebe Cool yiyemeje kumugeza mu nkiko.

Nyuma y’ibyo byabaye mu minsi yashize, kuri ubu Bebe Cool arashinja Alex Muhangi gukoresha amashusho ye mu nyungu ze bwite kandi nta burenganzira yamuhaye.

Bebe Cool yavuze ko hagati y’Ukwakira 2017 n’Ugushyingo 2024, Alex Muhangi yashyize amashusho Bebe Cool yafashwe ari ku rubyiniro abishyira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo YouTube agira ngo abicuruze, nyamara atigeze asaba uburenganzira Bebe Cool. 

Ku bw’izo mpamvu, Bebe Cool yasabye Alex Muhangi guhita ahagarika ndetse agasiba aya mashusho yose ya Bebe Cool yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yavuze ko kandi Alex Muhangi agomba kumuha ku mafaranga yinjijwe n’ibi bihangano, ndetse akamuha asaga miliyoni 225 Frw nk’indishyi y’akababaro kandi ibi byose bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 14, atabikora bakitabaza inkiko.

Mu minsi yashize nibwo Bebe Cool yagombaga kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store gitegurwa na Alex Muhangi cyabaye tariki 19 Mutarama 2025, ariko biza kurangira Bebe Cool ataririmbye.

Icyo gihe Bebe Cool yatangaje ko yanze kuririmba kuko banze kumwishyura amafaranga bari bavuganye ko bagomba kumuha mbere y’uko aririmba, bituma ava ahabereye igitaramo ataririmbye.

Alex Muhangi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe cyane no kuba Bebe Cool yamutengushye, ashimangira ko kera kabaye nawe yabonye impamvu abantu bamwanga (Bebe Cool).

Bebe Cool yatangangaje ko Alex Muhangi natubahiriza ibyo yamusabye azamujyana mu nkiko

Alex Muhangi arashinjwa gukoresha ibihangano bya Bebe Cool mu nyungu ze bwite