Ruger yahishuye uko abantu bamuciye intege nyuma yo kuva muri Jonzing World

Ruger yahishuye uko abantu bamuciye intege nyuma yo kuva muri Jonzing World

 Jul 7, 2025 - 15:01

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Ruger, yahishuye ko yahuye n’ibihe bikomeye byo guhangana n’abantu bamucaga intege nyuma yo gufata icyemezo cyo kuva muri label yamufashafaga,  Jonzing World, muri Nyakanga 2024, aho yabarizwaga kuva yatangira umwuga we w’umuziki.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, Ruger yavuze ko hari abantu bamubwiraga amagambo amuca intege, aho bamubwiraga ko kuva muri Jonzing World ari nko gusezera ku bitaramo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga, byamufashije kuba icyamamare.

Yagize ati:"Hari abambwiye ko ari iherezo ryanjye, ko ntazongera gukora ibitaramo bikomeye nk'ibyo nakoze nkiri muri Jonzing World. Ariko ndacyari Ruger, kandi ndacyafite byinshi byo kugaragaza."

Ruger yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka "Bounce", "Dior", n’izindi, akaba ari umwe mu bahanzi bageze ku rwego rwo hejuru binyuze ku bufatanye yari afitanye na Jonzing World, label yashinzwe na D'Prince, murumuna wa Don Jazzy.

Nubwo yavuye muri iyi label, Ruger avuga ko akomeje urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, kandi yizeye ko azagera ku nzozi ze, haba mu buhanga, mu bikorwa no mu bikorwa remezo by’umuziki we.

Inkuru ye ikomeje gutanga isomo ku bahanzi benshi bakiri bato, ko guhitamo gutandukana n’abo batangiye na bo urugendo bitavuze iherezo, ahubwo bishobora kuba intangiriro y'ibishya.

Ruger yavuze ko benshi bamubwiye ko kuva muri iyo label ari iherezo ku gikundiro cye

Ruger yavuze ko kuva muri label yamureze ikamukuza nta cyo byamuhinduyeho