Umuhanzi wo muri Nigeria Ruger aratangaza ko atazongera gukunda na rimwe, nyuma y'uko umukunzi we amubabaje none umutima we ukaba warakonje.
Uyu muhanzi atangaje aya magambo, nyuma y'uko mu minsi yashize yatangaje ko ari mu munyenga w'urukundo nubwo atagaragaje umukunzi we.
Mu bihe byashize, Ruger yaje gutangaza ko kuri we afite ubushobozi bwo gukunda abakobwa batanu icyarimwe kandi bose akabakunda mu buryo bungana.
Yavugaga ko ikiza cyo gukunda abakobwa benshi, ari uko iyo umwe akwanze uhita ufata undi nta byo kubabazwa n'uwagiye, none kuri ubu arimo kuririra mu myotsi.
Nyuma kandi, yongeye gutangaza ko ibintu byatuma ashwana n'umukobwa bagihura, harimo kuba uwo mukobwa adatunganya inzara ze.


Umuhanzi Ruger aremeza ko atazongera gukunda ukundi
