Rudeboy yihanangirije abahanzi bakizamuka

Rudeboy yihanangirije abahanzi bakizamuka

 Aug 2, 2025 - 13:31

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Rudeboy uzwi nka King Rudy wo mu itsinda rya P-Square, yatanze impuruza ikomeye agenera abahanzi bakiri bato binjira mu ruganda rw’umuziki, abashishikariza kwirinda imyitwarire ishobora kubangiriza ubuzima.

Abinyujije kuri Instagram Story ye, Rudeboy yagaragaje impungenge ku buryo bamwe mu bahanzi bashya batangira kunywa urumogi mu gihe bafata amashusho y’indirimbo zabo, nyamara bakirengagiza kwita ku buzima bwabo.

Yagize ati:“Indirimbo itaratangira, amasegonda 20 mukaba mwatangiye kunywa urumogi ngo mugaragare kuri kamera? Mugaragara nk’abarwaye!”

Yakomeje avuga ko hari abashobora kumarira amafaranga menshi ku rumogi ariko ntibashobore no kwigurira indyo yuzuye.

Rudeboy yabibukije ko kugaragara ufite isigara cyangwa urumogi atari byo byerekana ko uri ku rwego rwo hejuru (swag), ahubwo ari ikimenyetso cy’umuvuduko wo gushaka kumenyekana nta kwita ku buzima bwawe.

Yasoje asaba aba bahanzi bakiri bato gushyira imbere imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, aho kwirundurira mu mico ishobora kubasenya mu gihe gito.