Rihanna na A$AP Rocky bijeje impano ikomeye umunyamategeko uherutse kubafasha

Rihanna na A$AP Rocky bijeje impano ikomeye umunyamategeko uherutse kubafasha

 Feb 24, 2025 - 21:35

Umuhanzikazi Rihanna n’umuraperi akaba n’umugabo we A$AP Rocky barateganya kwita umwana wabo utaha izina ry’umunyamategeko wabafashije mu rubanza rw’uyu muraperi, Joe Tacopina, nyuma yo kwishimira akazi yakoze kugeza urubanza rurangiye amahoro.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Billy Bush kuri Extra Tv Joe Tacopina ni we watangaje ibyo aba bahanzi bamubwiye nyuma yuko urukiko rugize umwere ASAP Rocky.

Yagize ati: “Rihanna na Rocky bambwiriye mu cyumba cy’urukiko bati:’Umva, umwana wacu utaha tuzamwita A$AP Joe ‘.”

Rihanna na A$AP Rocky bijeje Joe kuzamwitirira umwana wabo

Mu cyumweru gishize, urukiko rwagize umwere umuraperi A$AP Rocky nyuma yo kudahamwa n’icyaha aregwa, aho yashinjwaga kuba yararashe mugenzi we aka a n’inshuti ye A$AP Relli mu Gushyingo 2021.