Rema yasabye abantu guhagarika kumuharabika

Rema yasabye abantu guhagarika kumuharabika

 Jul 8, 2024 - 14:40

Umuhanzi ugezweho kandi ukiri muto muri Nigeria, Rema, yasabye abantu guhagarika kumuharabika no kumupfobya bavuga ko atari ku rwego rwa Davido, Wizkid na Burna Boy.

Mu minsi ishize nibwo Rema yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko ubu mu muziki wa Nigeria hari abahanzi bane bakomeye (Big 4) aho kuba batatu bakomeye (Big 3) nk’uko  byari bisanzwe.

Ni ubutumwa yanditse agira ati “Ubu ntihakiri batatu banini (Big 3), ubu ni bane banini (Big 4).”

Ni ubutumwa butavuzweho rumwe n’abantu, aho bamwe bavugaga ko arimo gushaka kwigereranya na Davido, Wizkid na Burna Boy bamaze igihe mu muziki ndetse bibitseho n’uduhigo we atarabasha kuba yageraho.

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Hehehe’, Rema yasubije abavuga ko adakwiye kuba yakwishyira ku rwego rumwe n’abahanzi bamurenze kuko atabikwiye.

Rema yavuze ko abavuga ko atari ku rwego rumwe na Davido, Wizkid na Burna Boy baba bari kumuharabika no kumupfobya.

Ati “Ubu ntibakiri batatu banini, ubu hari bane banini. Abantu bavuga ko ntabikwiye, ariko uko ni ukumparabika (kuntuka).”