Umwaka wa 2023 wabaye uw'amata n'ubuki ku munya-Nigeria Rema wagizemo ibihe byiza cyane ahanini bitewe n'indirimbo ye 'Calm down', aho yagaragaye mu biotaramo bitandukanye harimo icyo yakoreye muri O2 Arena tariki 14 Ugushyingo.
Mu gihe abakunzi b'uyu muhanzi bari biteze ibindi bitaramo muri iyi minsi isoza umwaka, yabakuriye inzira ku murima avuga ko azongera gukora ibitaramo mu mwaka utaha, ahubwo ko agiye kwita ku buzima bwe.
Mu butuimwa Rema yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati:''Mbabajwe no kuvuga nta hantu nzataramira mu Ukuboza. Maze imyaka nzenguruka(mu bitaramo) ntita ku buzima bwange. Nkeneye umwanya wo kongera kwijajara. Mu 2024 tuzongera.''
Muri uyu mwaka wa 2023 Rema yakoze ibitaramo binyuranye ku migabane itandukanuye nk'u Burayi, Asia na Amerika ariko byari byitezwe ko hari ibitaramo azagaragaramo mu mijyi nka Lagos na Abuja yo muri Nigeria mu mpera z'uyu mwaka.
Rema kandi yari yitezwe muri Hey Neighbor Music Festival izabera muri Afurika y'epfo hagatoi ya tariki 08 Ukuboza na tariki 10, ariko ubwo naho ntazahagaragara.
2023 isize Rema ari umuhanzi w'igikomerezwa muri Africa
