Rema akomeje kujegeza Spotify

Rema akomeje kujegeza Spotify

 Jul 3, 2024 - 15:34

Umuhanzi Rema wo muri Nigeria yakoze amateka yo kuba indirimbo ye Calm down ari yo y'Umunyafurika imaze kumvwa inshuro zirenga miliyari ebyeri kuri Spotify.

Divine Ikbur amazina nyakuri ya rurangiranwa mu muziki wa Nigeria, Rema, akaba umwe mu bahanzi bato bakomeje gukora amateka mu muziki wo mu kinyejana cya 21.

Magingo aya, indirimbo ye yise "Calm down" ikomeje kugenda yandika amateka anyuranye ku mbuga zicuruza umuziki, ari nako ikomeza kumuzamurira izina ku ruhando mpuzamahanga.

Kuri ubu, iyi ndirimbo yamaze kuba iya mbere y'umuhanzi wo muri Afurika imaze kumvwa incuro zigera kuri miliyari ebyiri ku rubuga rwa Spotify rukaba rumwe mu zikomeye zicuruza umuziki.

Ibi bibaye nyuma y'uko mu mwaka wa 2023, iyo yasubiranyemo na Selena Gomez yabaye iya mbere iri mu njyana ya Afrobeats yujuje abasaga miliyari imwe bamaze kuyumva ku rubuga rwa Spotify.

Indirimbo Calm down, ikaba yarasohotse  kuri album "Rave & Roses" yagiye hanze ku wa 11 Gashyantare 2022, ikaba yaragiye yegukana ibihembo binyuranye harimo no kuba yaranditswe muri Guinness World Record.