Rema agiye kongera gutaramira i London

Rema agiye kongera gutaramira i London

 Feb 15, 2024 - 13:09

Nyuma y'amezi atatu Umunya-Nigeria Rema ataramiye Abongereza, agiye gusubira yo mu bihembo karahabutaka bya Brit Awards.

Ikimenyabose mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi Rema, byamaze kwemezwa ko azataramira mu gihugu cy'u Bwongereza mu bihembo bikomeye bya Brit Awards.

Abategura ibi bihembo, kuri uyu wa Kane nibwo batangaje ko bidasubirwaho Rema agomba kuzatarama ku munsi nyirizina w'ibihembo tariki ya 02 Werurwe 2024.

Uretse Rema uzatarama, hari abandi barimo:  Kylie Minogue, Raye, ndetse na Dua Lipa. Hagati aho, umuhanzi Raye, akaba ahatanye mu byiciro birindwi muri ibi bihembo ndetse na Kylie Minogue uhatanye mu byiciro bitatu.

Rema agiye gutaramira i London

Ku rundi ruhande, Rema abaye umuhanzi wa Kabiri wo muri Nigeria utaramye muri ibi bihembo, dore ko Burna Boy ari we waherukaga gutarama muri ibi bihembo mu 2019.

Ni mu gihe uyu muhanzi n'ubundi ufite indirimbo yakunzwe yise "Calm down" nayo ihatanye mu cyiciro cya "International Song of the Year". Ari nako Burna Boy na Asake nabo bahatanye mu cyiciro cya International Artist of the Year.

Rema akaba yaherukaga gutaramira mu Bwongereza mu Ugushyingo 2023 kuri sitade O2 Arena aho abasaga ibihumbi 20 bari bakubise buzuye.

Rema abaye umuhanzi wa Kabiri wo muri Nigeria utaramye mu bihembo bya Brit Awards